Sainte Famille Hotel igiye gutangiza umwihariko wo guteka amafunguro gakondo aherekejwe n’urwagwa

 

Ubuyobozi bwa Sainte Famille Hotel bwatangaje ko buri ku Cyumweru bazajya bategurira ababagana amafunguro atetse mu buryo bwa gakondo atarimo amavuta, arimo indyo nyarwanda, indyo zo mu karere u Rwanda ruherereyemo n’indyo nyafurika muri rusange.

 

Umuyobozi wa Sainte Famille Hotel, Egide Bukumura yabwiye IGIHE ko mu bihe bishize bagiye bagira abakiliya benshi bifuza kurya amafunguro gakondo yaba ayo mu Rwanda no muri Afurika muri rusange, bituma bafata icyemezo cyo gutangiza ‘Sunday African Cuisine’.

Iyi ndyo nyafurika ariko yiganjemo iya Kinyarwanda izatangira gutegurwa tariki 10 Werurwe 2024, bikazajya bikorwa buri cyumweru kuva saa 12h00 kugeza saa kumi z’amanywa.

Bukumura ati “Abantu bajyaga bibaza ngo ni hehe najya kurya indyo nyarwanda nkumva ndishimye n’iyo byaba ari rimwe mu cyumweru, umuntu akahashaka akahabura. Muri hoteli ntaho wari kubona. Rero ni ho igitekerezo cyavuye turavuga tuti ‘aba bantu bakunda kubidusaba, uwashyiraho umundi umwe mu cyumweru tugashyiraho indyo nyafurika itavanzemo ibindi bintu.”

“Hari n’Abanyarwanda cyane cyane abantu bakuze, akenshi iyo baje hano usanga baka igitoki gitogosheje, kirimo wenda inyama z’ihene ariko ntushyiremo amavuta. Abantu ntabwo bagikunda amavuta, abantu benshi barabitwaka ni yo mpamvu twafashe iki cyemezo.”

Bukumura avuga ko iyi ndyo bagiye gutangiza izashimisha abantu, by’umwihariko bakazajya bafata aya mafunguro bataramiwe na Orchestre Impala de Kigali mu gihe bari gufata ayo mafunguro.

Umuyobozi ushinzwe amafunguro muri Sainte Famille Hotel, Kibogo Didace yabwiye IGIHE ko iyi ndyo izaba irimo ibiryo bitetse mu buryo bwa kera, ndetse by’umwihariko harimo n’inyotse.

Ati “Tuzibanda ku ndyo zo muri Afurika y’Iburasirazuba, aho tuzaba dufite indyo zitetse mu buryo bwa Kinyarwanda, indyo zo hambere zitetse nta mavuta arimo.”

Yahamije ko hazaba harimo amateke, ibikoro, ibigoli n’amadegede, ndetse n’indyo zo muri Uganda, Kenya na Tanzania.

Ati “Muri make ni amafunguro umuntu wese azajya aza yisangamo, cyane cyane ariko twibanda ku biryo bitagira amavuta, imyunyu myinshi, ibirungo byinshi nk’uko ahandi bimenyerewe. Ndetse dufite n’ikindi gice kizaba kirimo inyotse, tuzi neza ko abantu bamaze iminsi akitwa ngo arokeje kandi byakozwe mu buryo bwa kizungu ariko uwo munsi bwo tuzajya tuba dufite amafunguro yokeje mu buryo bwa gakondo.”

Mu bintu byokeje bizajya biba biri muri aya mafunguro harimo ibinyabijumba inyama zokeje ku makara ndetse n’inkoko zatoye ku gasozi.

Aya mafunguro azaba ateguye mu nkono za Kinyarwanda, ku muntu mukuru azajya aba agura 25000 Frw, mu gihe abana bo bazajya bishyura ibihumbi 15 Frw. Mu binyobwa bya Kinyarwanda ni urwagwa gusa ruzajya ruhaboneka.

Kibogo avuga ko bafite abakozi bakora mu gikoni bahuguwe bihagije ku guteka amafunguro ya Kinyarwanda n’ayo mu karere ku buryo abakiliya bazayafata bazanyurwa n’icyanga cyayo.

 
                                              Amafunguro azaba ari mu nkono zibumbye mu ibumba
 
 
more info:https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sainte-famille-hotel-igiye-gutangiza-umwihariko-wo-guteka-amafunguro-gakondo